Igitaramo cyo Gufata Amashusho cya MARANATHA/E.E.N.R Kimisagara

Kucyumweru tariki 22 Ukuboza 2014, mukigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, Chorale Maranatha Yakoze Igitaramo cyo guhimbaza imana ndetse cyafatiwemo amashusho ya yo gukora Album yabo ya kabiri y'amashusho.


Iki gitaramo cyarimo andi makorari yasusurukije benshi nka Msingi Choir kuva mu itorero rya Restoration church Kimisagara, na Heman Choir yo Mu itorero Louange rya Gikondo.

maranatha choir kuri stage

muri iki gitaromo maranatha itari iherutse kwiyereka abakunzi bayo ikaba yaragaragaje ko nubwo itaherukaga kubategurira igitaramo nk'iki, iko meje umurimo wayo kandi hari byinshi ibahishiye muminsi iri imbere birimo n'izi ndirimbo zigera ku umunani iteganya gushyira ahagaragara muri uyu mwaka.

Nkuko tubitangarizwa n'umuyobozi w'iyi chorale Bwana MUTWARE Alexis, ngo hari byinshi bahishiye abakunzi babo kandi bizabashimisha uko biri kose.
bwana Mutware Alexis yakomeje asaba abakunzi ba maranatha kudacika intege ndetse no kudatezuka kuyiba hafi ahubwo bongeremo imbaraga kuko ubu aribwo hamwe n'imana ibyo maranatha itabashije gukora mbere hose Igiye kubikora no kubigeraho.

President wa maranatha yabidutangarije muri aya magambo," icyambere dufite nk'umugambi ni ukwagura uyu murimo no kongera mo imbara murwego rwo kurushaho kwiyubaka", tuzarushaho kureba aho dufite integenke turebe n'abandi bakozi b'imana bafite icyo batuzamuraho tubegere batugire inama ndetse turushaho no gushaka ubufatanye n'andi makorari kugirango umurimo urusheho gukomeza gutera imbere ndetse no Kubaka muzika n'ibindi bikorwa bya Maranatha. ivugabutumwa rinyuze muri muzika niryo tuzibandaho, ariko ntituzibagirwa n'ibindi nko gufasha no kubaka ibindi bikorwa bihindura imibereho y'abanyarwanda.

Maranatha mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana

Maranatha yifatanyije n'abakunzi bayo kuramya no guhimbaza imana mugihe kirenga amasaha abiri bigaragara ko bari banyotewe n'uwo munsi kuko nubwo imvura yaguye ari nyinshi bitababujije gukubita ngo buzure salle yabereyemo iki gitaramo. 





Producer Gates nawe yagaragaye muri iki gitaramo nk'inshuti ya Maranatha kandi yakoranye nabo neza muri production ya vole yabo ya gatatu ya Audio ari nayo yiganje mo indirimbo nyinshi zigomba gusohoka kuri iyi Album ya II y'amashusho ya Maranatha Choir.