I. IVUGABUTUMWA (evangelism)
Iyi niyo ntego nyamukuru ya chorali Maranatha. Iryo vugabutumwa rikaba rishingiye :
-Mundirimbo,
-Gufasha,
-Kwigisha cg kubwiriza ijambo ry’imana
-ndetse n’izindi nzira zose zaboneka ko zazana abantu kuri kristo kugirango ubwami bwimana bukomeze kwaguka mubantu.
II. IMIBEREHO MYIZA (social affairs)
Maranatha ifite intego yo guteza imbere imibereho myiza yo muburyo bw’umwuka ndetse n’ubwumubiri haba mubanyamuryango bayo ndetse no kumuryango nyarwanda muri rusange.
-Gufasha abakene,
-Gusura abarwayi, ndetse no
-Guhumuriza ababuze ababo cyangwa abagize ibindi biibazo bitandukanye.
III. ITERAMBERE N’UBUKUNGU (development and finance)
Kubera ko, Muzika ni ikintu gisaba ubushobozi kandi kigenda kivugururwa uko bwije n’uko bukeye. Bikaba bisaba ubushobozi bwinshi kugira ngo habeho
-Iterambere mubikoresho
-Iterambere mumiririmbire na muzika
-Gukora ivugabutumwa rya kure ( binyuze muri za K7, CD, VCD, DVD, INTERNET…)
Hakenewe nanone iterambere muburyo bw’umwuka, chorale ikaba igomba gutegura :
-Amasengesho mubanyamuryango
-Amahugurwa kuby’ijambo ry’Imana
-Ibitaramo by’indirimbo n’ibindi.