Indirimbo

1. ABASORE
Mbese aho mwe mwumvise ijwi rya yesu, rivuga riti basore mwe nimubyuke (x2)
Mukorere uwiteka mumbaraga zanyu mukorere uwiteka mubusore bwanyu, mukorere uwiteka no mubwenge bwanyu, mukorere uwiteka mukubaho kwanyu (x2)
Abasore benshi baradamaraye (x2), bananiwe guha Imana ubusore bwabo, Bananiwe guha imana imbaraga zabo, Bananiwe guha imana ubwenge bwabo, Bananiwe guha imana ubuzima bwabo.(x2)
Nyamara mana yacu dufate ukuboko, tuyobore iteka ryose tugumane nawe, nubwo duterwa n`ibitwoshya, ujye ubidukiza tugumane nawe iteka n`iteka ryose (x2).
Tuguhaye ubusore bwacu mana, tuguhay`imbaraga zacu mana, (x2) mukunanirwa kwacu utuneshereze (x2)
2. DORE IBIHE
Dor`ibihe tugezemo ni ibihe bikomeye, ubwo abantu bazaba bikunda birarira, bishyira hejuru bihesha icyubahiro, ukwiriye gushyirwa hejuru ni umwe gusa.
Ukundishe uwiteka umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose ndetse n`ubugingo bwawe, ikigeretse kuri byose  ni urukundo, ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda
Ighe kiraje abakunda imana bose bahuye n`ingorane n`ibibazo by`iyi si, bihanganiye intambara n`urugendo rw`ijuru, bazicazwe iburyo bw`imana yacu baruhuke.
Dukorere uwiteka kugirango tuzabeyo tubane n`umukiza wadukijije ibyaha, ubwo nibwo tuzishimana n`abera banesheje.
Icyubahiro n`amashimwe ni ibyuwiteka, ukwiriye gushirwa hejuru n`amahanga yose, amavi yose agupfukamire kuko uri Imana isumba byose.
3. YESU NI INGABO INKINGIRA
Iyo ntewe n`amakuba akomeye nkiheba mbonye ko bicitse pe, njya nsanga uwiteka aka nkomeza akambera ingabo inkingira.
Nturemerewe se no kwiganyira ugira uti ntibicyihanganirwa, wibuke imigisha yesu ajyaguha, umutima wawe uruhuke.
Yesu ni ingabo inkingira, mubyago byose no mumakuba yesu ni ingabo inkingira.
Amakuba naho yaba menshi ate we kwiheba imana irayategeka, wibuke imigisha ajyakungukira maze byose  izabitunganya.
4. IYO NDEBYE
Iyo ndebye iyi si uko yaganjwe n`inkozi z`ibibi bibabaza umutima wanje, ariko ikinkomeza n`uko yesu naza byose bizashira.
Umva iyi nama nshuti umva nkubwire wowe mugenzi ugana mw`ijuru, ntuhagarikwe umutima n`abakora ibyaha kandi we kugirira ishyari abakiranirwa kuko begerej`iherezo ryabo.
Wiringire uwiteka ukore Ibiza guma  mw`isezerano kurikiza umurava we, wishimire witeka usumba byose nawe azaguha ibyo umutima wawe umusaba, mwikoreze urugendo rwawe rwose abe ariwe wiringira nawe azagusohoza yo.
Uwiteka azakuyobora munzira zawe.
Ubwo yesu azagaruka mw`isi bazabona ishyano abakor`ibibi bose, bazaba mumubabaro mwinshi ndetse baza hekenya amenyo.
Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu bateguriwe na yesu, kuko iyo intambwe z`umuntu zikomejwe n`imana, ikishimira inzira ze zose nubwo yagwa, uwiteka amuramiza ukuboko kwe.
Dawidi ati nari umusore none ndashaje ariko sinigeze mbona umkiranutsi arekwa cyangwa se ngo urubyaro rwe rusabirize, agira ubuntu umunsi ukira akaguriza n`abandi
Urubyaro rwe rugira umugisha uva kumana.
5. IYO NIBUTSE
Iyo nibutse mw `ijuru kumana, menya ko iyi si nayo iza shiraho, ariko abanyabyaha bo ntibabimenya bakomeje kwinezeza mubintu by`iyi si.
Turasaba ngo baze bihane ibyaha byabo bazaragwe cya gihugu cyiza cy`amahoro.
Mwami yesu umva gusenga kw`abana bawe ukize abantu bakiri mumwijima,  bakiri mububata bw`umwanzi satani bazaronke ubugingo buhoraho iteka
Tuzajyane muri yelusalemu y`abera aho niho tuzahora tugushima iteka
Abo ni bande? Ni abakora imirimo yo gukiranuka abo nibo bazaragwa ubwami bw`imana batitaye kubyaha n`inyungu z`iyi si bazabwirwa ngo mwicare maze muruhuke.
Abanyabyaha bazabwirwa ngo nimumve imbere kuko ntanasimwe nigeze kubamenya
Mana y`urukundo, y`imbabazi, umva gusenga kw`abana bawe ukize abantu bakiri mubyaha kugirango bazaronke ubugingo buhoraho.

6. MANA NKURU
Mana nkuru  nzahora nkuramya nzakurata mvuge ibigwi byawe nzakwamamaza, mumahanga yose, urera mana urahebuje
Niwowe mukiza w`imitima yacu abafite intimba n`abanyamibabaro muri wowe niho babonera agakiza, imibabaro yacu ujya uyihinduramo kutunezeza.
Wumvira kure gusenga kw`abana bawe ukihutira kubabera igisubizo nubwo twakwiyamabariza kure munyanja twizera y`uko, ntacyo twabura dufite izina ryawe.
Tukuramye mwami tuguhe icyubahiro mubyo ukora ntawakwigereranya nawe, ibyo waremye byose bigupfukamire biguhimbaze, urahebuje mana ishobora byose

7. MURI IYI SI
Muri iyi si tubona mo inshuti zacu ndetse nyinshi,  tugatandukana vuba, Mw`ijuru siko siko bizaba tuzabana yo iteka x2
Muriyi si yacu dutandukana vuba n`inshuti, ariko siko bizaba mw`ijuru kuko tuzaba turikumwe na yesu x2
Niho abakunda umukiza twese tuzaba duteraniye tutagitandukana. X2
Tuzishima tubonanye na yesu mubwami bwe bwo mwijuru, kandi tuzajya duhimbaza izina ry`uwaje kuducungura
Tuzacuranga inanga na gitari tumuha icyubahiro cye, tuza tamabgira yerusalemu mumihanda ya zahabu, tuzaririmba izo kunesha iyi si, umubiri ndetse n`umubi, tuzishima dutambire uwo mwami kubyo azaba yarakoze..

8. NDUBURIRA
Nduburira amaso yanjye kumisozi, gutabarwa kwanjye kwavahe? Namenye yuko gutabarwa kwacu guturuka kuwiteka imana.
Iyaremye iyi si n`ibirimo Ikadendeka ijuru nta nkingi iyo niyo yaremye ikirere niyo ifite ubutware bwo gutegeka byose x2
Wuburire amaso kuwiteka, kuko ariwe banze ryo kwizerwa, byose bikugoye arabishobora,
ntana kimwe cyamunarira x2
Bamwe biringira amagare n`amafarashi abandi biringira abakomeye,  farawo nawe yizeraga ingabo ze akibwira ko yarwanya umugambi w`uwiteka. X2
Uwiteka yarigaragaje, ifarashi n`uwo yari ihetse, byose byarimbukiye munyanja, miriyamu aherako araririmba ashima. X2
9. NIMUSHIME UWITEKA
Nimushime uwiteka yemwe abaremwe mwese kuko uwiteka imana yakoze ibikomeye, yaduhaye ibyiza byinshi; ubwenge bwo kuyishima, umwuka w`ubugingo, itanga umwana wayo, uwiteka imana irakomeye.
Yaremye ibihumeka irema isi n`ijuru, ni imana yo guhimbazwa ni imana y`icyubahiro, urukundo rw`imana ntawa rurondora. Nzakwitura  iki mana kubyo wampaye byose, ni ishimwe ryonyine niryo rigukwiriye, habwa ikuzo uwiteka nyiri mbabazi.
Natwe dufatanyije n`ibinyabuzima, n`ibinyabugingo ndetse n`abamarayika, ngo duhimbaze iteka iryo zina ryawe. Tuti icyubahiro no guhimbazwa ni iby`iyicaye kuri ya ntebe, uwiteka imana irabikwiye.
Habwa ikuzo mana, pfukamirwa mana, habwa icyubahiro.
10. OH   HALLELUYA
Oh halleluya yesu nguwo araje, oh halleluya arazana n`ibicu, oh halleluya ageze ku irembo muhaguruke mwese tumusanganire.
Umwami yesu araje kujyana itorero rye; abamwemeye bose bakizera izina rye, abagize kwirinda ntibanduze imyenda yabo, abagira urukundo ibyishimo n`amahoro, kwihangana kugiraneza ingeso nziza, ubugwaneza gukiranuka no kwirina, obo nibo ari hafi yo kujyana mubwami bwe.
Ba maso mugenzi kuko utazi igihe umwaka cyangwa ukwezi icyumaeru ndetse isaha, ahari yaza none kuko azaza nk`umujura, uwo munsi ntawe uwuzi ba maso utazasigara.

11. UBUHUNGIRO
Yesu niwe buhungiro bwanjye mpungira mo,  kenshi mpura n`ibibazo nkiganyira nkiheba ndetse ngacika integer nkabura amahoro njya nsanga umwami yesu akantabara, akandengera
Yesu niwe buhungiro bwanjye mpungiramo, iyo ntewe kenshi ntabaza umwami yesu, akandwanirira akaneshereza.
Yesu niwe bwihisho bwanjye nihishamo, munsi y`amababa y`umwami yesu niyo nihishemo, akampumuriza, akambwira ati yewe mwana wanjye witinya witinya ndikumwe nawe.
Nfite umukunzi wanjye niwe mwami yesu ajya andwanirira akaneshereza, niwe nishinganyeho ni umwishingizi mwiza, uwo mwami yesu ntajya ahemuka.
Njyewe sinzatinya ndikumwe na yesu, kenshi n`ubwo intambara ziza zikangeraho, umwanzi satani akanyihebesha akambwira ati wamunyabyaha we, ntuzababarirwa..
Numva ijwi rya yesu rimbwira riti ibuka ya maraso nakumenekeye, niyo yoza ibyaha byabari mwisi bose, warababariwe.
Njyewe sinzaneshwa ndikumwe na yesu, yesu uzanshoboze nanjye uko nshoboye, nzaguma munzu yawe none n`iteka ryose, kugirango nzahabwe byabihembo byera ibyo wabikiye abakwiringiye.
Ibihembo bya yesu ni ubugingo buhoraho ariko ibya satani ni urupfu rw`iteka ngwino usange yesu arakwiyegereza, uwo mwami yesu ni byose muri byose.

12. UMV`ISHIMWE
Umv`ishimwe ryanjye mana, mana urakomeye, mana uratangaje ibyo wadukoreye twabuzwa n`iki kugushima.
Ntawe uhwanye nawe mana, ntawe uhwanye nawe. muri iyi si, ikuzimu, ndetse nomw`ijuru ntawe uhwanye nawe kuko byose byaremwe nawe.
Ubwenge bwa yesu bwarenze ubw`abatuy`iyi si, yesu ageze kw`isi yakoze ibikomeye, yategetse inyanja nazo ziramwumvira, ubwenge bwe bwarenze ubw`abisi, yahumuye impumyi nazo zirahumuka. Ntawe uhwanye nawe yesu.
Yakijije indwara nazo zirakira, imiti ya gihanga ntiyigeze ayikoresha imiti ya kizungu yayihinduye ubusa, yakijije, indwara nyinshi, izikomeye ndetse n`izoroheje, iryo zina rya yesu ntarihwanye naryo.
Nicyo gituma ngushima mana nkakurata, nkakuvugiriza impundu, kuko ubikwiye, utabara vuba nk`umurabyo ukaneshereza,ntawe uhanye nawe mana.

13. GISUBIZO
Gisubizi cy`iyi si ya none ninde? Ni yesu, Ageze I kana y`igalilaya yesu aba igisubizo, yahinduye amazi kuba divayi muri ubwo bukwe, ageze I kapernawumu yesu aba igisubizo, acyaha indwara kubwo kwizera zirakira.
Yesu akiza indwara dayimoni arahunga.
Gisubizo cy`iyi si ya none ninde? Ni yesu.
Ageze i betaniya yongera kuba igisubizo azura razaro wari umaze iminsi ine mumva, ageze i betesaida yesu aba igisubizo, akiza uwari urwaye imyaka mirongo itatu n`umunani, aramubwira ikorere uburiri bwawe urakize.
Gisubizo cy`iyi si ya none ni nde ? ni yesu
Yesu munyanja n`abigishwa yabaye igisubizo, umuyaga uba mwinshi ubwato bushaka kurengerwa, arahaguruka acyaha umuyaga n`inyanja, abantu baratangara baravuga, murebe inyanja n`umuyaga biramwumvira.
Nawe nshuti mugenzi umva iyi nkuru nziza tukuzaniye none yesu ni igisubizo, ni igisubizo cy`ibibazo, indwara nazo zirakira, yesu niwe gisubizo.