II. AMWE MUMATEKA Y’INGENZI YA KORALI MARANATHA
Maranatha choir yashinzwe mumwaka w’1995, Mw’itorero ry’ivugabutumwa n’inkuru nziza mu Rwanda cyangwase Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda(E.E.N.R) mururimi rwamahanga. Itorero ryari rishya kuko ryatangiye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994, rikaba ryaratangije imirimo yaryo kumugaragaro kw’itariki 18 ugushyingo 1994.
Maranatha yatangiye kugitekerezo cyahagurukanywe kw’ikubitiro n’abagabo babiri aribo : Gatoni Emmenuel na schadrack Rugangaza, igitekerezo cyahise cyakirwa n’abantu benshi nka ; kw’ikubitiro hari Njenje Gakunzi, Nizigiyimana odette, Mukiza Jean de Dieu, Kobwa chantal, N.mahoro, N.mwiza, Nyabarera Adeline, Mahirwe, n’abandi bagiye babiyungaho uko bwije n’uko bukeye.
Iyi korari yatangiye ifite quitari imwe nk’igikoresho cyamuzika, ndetse hashize iminsi mike nayo ntibyakunda ko bayikoresha, bituma bakoresha ibikoresho bya gakondo nk ‘Ingoma n’ amapendo mugihe kitari gito.
Maranatha yakomeje kwaguka vuba cyane iyobokwa n’abantu benshi muri iyo myaka, bigeze mumwaka 1997 tariki ya 08 gashyantare Bagize urugendo rw’ivugabutumwa rutazibagirana mumateka ya chorale maranatha, mu cyahoze ari intara ya ruhengeri ubu ni mukarere ka musanze mumajyaruguru , bagezeyo bavuga ubutumwa bw’ibaraga nkuko bitangwamo ubuhamya na bamwe mubari bahari. Bagarutse ari kucyumweru tariki 9 gashyantare 1997 umunsi nawo utazibagirana mumateka ya chorale maranatha, igice kimwe cy’abaririmbyi bari mumodoka y’imbere baje guhura n’abacengezi bageze shyorongi hari mucyahoze ari intara ya kigalingali, Babategeka kwitandukanya abahutu nabatutsi, nibwo batangiye kubamishamo urufaya rw’amasasu, aho Abarirmbyi batandatu Bitabye imana n’abandi bane barakomereka (6 choristes décédé et 4 blessé)
ABATABARUTSE NI :
1. KAGABO SEKUNZI
2. KAGIGI Aimable Mututsi (conducteur wungirije)
3. NYIRABEZA
4. ESPERENCE
5. CHRISTINE (Umukobwa wa Esperence)
6. NYIRARUKUNDO
ABAKOMERETSE NI :
1. GATONI Emmanuel ari nawe wari président wa chorale icyo gihe
2. NJENJE GAKUNZI (conducteur)
3. NYAMAHORO
4. NYIRANGABIRE
Birumvikana ko bitabaye ibihe byoroshye kuri korari ariko imana yahagurukije izindi ntwari umurimo urakomeza, ndetse araguka cyane.
Mu mwaka 1998 nibwo baje kongera kugura ibikoresho byari bigezweho icyo gihe 1998 aribyo synthétiser, guitare solo, guitare base, microphone, cube, Ndetse babasha no kwigurira imyambaro ya korali (uniform) nibindi.
Guhera mumwaka w’1999 kugeza muri 2001 nabyo babaye ibihe bikomeye kuri maranatha aho haje kubaho ubwumvikane buke hagati mubuyobozi bw’itorero kubya mandant, byatumye na department zose muri rusange zidakora neza. Mumwaka wa 2001 nibwo uwahoze ari représentant bwana KAGIGI LEVIS yavuye mw’itorero ajya gushinga irindi rishya ariryo DAVE, aho yasohokanye n’igice kimwe cy’abaririmbyi bituma chorale yongera gusa naho yongeye guhera hasi.
Mubyukuri nubundi Imana ntiyahwemye kugirira neza maranatha kuko muri icyo gihe hajemo abaririmbyi nanone benshi kandi bafite ishyaka, umurimo urakomeza.
Kuko ibikoresho bya muzika bari bafite bitari bikigezweho bihutiye gushaka ibijyanye n’igihe, aribwo baguze synthetiser ya Yamaha PSR 1000 ariyo yari igezweho (yari kuri top) icyo gihe, mubyukuri byateye imbaraga nyinshi abari bari muri maranatha icyo gihe, ndetse bituma mumwaka wa 2003 Basohora album yayo yambere ya Audio bise ‘’ YESU NIWE GISUBIZO’’. Iyo album yagize indirimbo zimwe na zimwe zakunzwe cyane ndetse nanubu benshi bakigaragaza ko zibari kumutima, twavuga nka ‘’YESU NI INGABO INKINGIRA’’.
Korale yakomeje gutera imbere ndetse igenda igera no kuri byinshi bitandukanye, aha twavuga :
-Mumwaka wa 2006, hasohotse volume ya kabiri ya maranatha bise : ‘’UMV’ISHIMWE RYANJYE MANA’’
-2009, maranatha nanone yavuguruye ibikoresho byayo bya muziko aho yabashije kugura, Bafle 2, mixer igezweho ya MAX, microphone sans file 2 na avec file 2, ndetse na synthetiser ya YAMAHA new model PSR-S 900
-Muri 2010 maranatha yatangiye umushinga wo gukora Cassette y’amashusho ari nayo igiye kuzashyirwa kumugaragaro (launching) ku itariki ya 2 ukwakira 2011 (2011-10-02).